Umusaruro wavuye mu mahugurwa yatanzwe inshuro 3 n’ abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda
Rwanda
- Children
- Young people
- Disability
- Activities
(Read this post in English)
Nk’ uko mushobora kuba musanzwe mubizi, abaftanyabikorwa bacu bo mu Rwanda batanze amahugurwa agera kuri atatu mu myaka ibiri ishize. Byari agahebuzo gukorana na Auadace, Alphonsina na Fideli. Twihatiye kubatera inkunga kubera ukuntu bitangaga cyane kugira ngo ayo mahugurwa agera ku ntego zayo kabone n’ ubwo hari imbogamzi zikomoka ku cyoreza cya COVID-19 muri ibyo bihe.
Twifuzaga gusuzuma umusaruro wavuye mu mahugurwa yose yatanzwe no gusangira na mwe ibyayavuyemo, ingaruka nziza yazaniye abayitabiriye n’ abarimu babahuguye. Muri rusange, ayo mahugurwa yabaye ubugira gatatu, yitabirwa n’abakozi 59 bita ku bana babana n’ ubumuga baturuka mu bigo 29 byo mu turere 17 tw’ u Rwanda. Byari amahirwe akomeye ku bana bagera ku 2370 ko na bo babona amasomo arebana n’ umuziki wifashishwa nk’ ubuvuzi bakayahererwa mu bigo babamo.
Abatoza bacu bo mu Rwanda badusangije ukuntu bumvaga bishimmiye uko amahugurwa yagenze, ibihe byiza byayaranze nk’ uko byagendekeye Alphonsina umunsi umwe, ubwo abayitabiriye bavugiraga rimwe bati:
Nuko habayemo umuvugo wo gutaka abahuguye ko babigishije neza
Abatoza bacu bo mu Rwanda badusangije ko babona hari impinduka nziza bagize nyuma y’ ayo mahugurwa zigendanye n’ imyigishiriza, imitegurire yayo no kugena ingengo y’ imari. Bavuze ko kuva ku cyiciro cya 1 kugeza ku cya nyuma cy’ aya mahugurwa biremyemo icyizere bakomora ku bufasha bahabwa na Music as Therapy International. Abo batoza bo mu Rwanda baradushima cyane kuko twagiye tubatega amatwi ku byifuzo byabo, kubabonera ibyo bakeneye no kubaha rugari bakifatira ibyemezo bo ubwabo.
Duhereye ku bitekerezo byose twakuzanyijebyatanzwe n’ abitabiriye mahugurwa bo mu bigo byita ku bana babana n’ ubumuga, bose batubwiye ko bishimiye aya mahugurwa. Batubwiye ko umuziki ari kimwe mu bikorwa bazaha umwanya ukomeye mu bigo byabo. Umwe mu bahuguwe yagize ati:
Abarimu bacu ni abatoza beza. Baduhaye amasomo menshi mu gihe gito kandi uburyo bw’ imyigishirize yabo bwari bwiza.
Undi ati:
Twishimiye ingingo zavuzweho cyane cyane izerekeye gufasha abana bafite ubumuga
Ndashimira byimazeyo Audace, Alphonsine na Fidele ku bwo gusangiza ubunararibonye bwabo mu by’ umuziki abakozi abitabiriye amahugurwa bakora mu bigo byita ku bana babana n’ ubumugo mu turere 17 tw’ u Rwanda. Nta gushidikanya ko imbaraga zabo zizabyara umusaruro yaba ku bahuguwe ndetse no ku bana abo na bo bazahugura. Turizera kuzakomeza ubufatanye n’ abafatanyabikorwa bacu mu gukomeza kumvikanisha ibisubizo birambye abantu bungukira mu muziki no kubabonera ubufasha bakenera mu gutanga neza amasomo yabo mu bya muzika.