Read this post in English.

Kubaka ubushobozi ntibikunze gukorwa mu gihe gito, kuko bisaba imbaraga nyinshi, kwihangana no kwiyemeza. Kubera iyo mpamvu, biradushimisha cyane rero iyo tubonye hari ababigezeho, kuko nta kintu twagerera nya no kubona ko abo dukorana bateye ikirenge mu cyacu , bakishyiriraho gahunda y’ ibikorwa byabo ubwabo.

Hamwe n’ ibi bitekerezo, twishimiye kubamenyesha ko hari intambwe iheruka guterwa n’ abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda. Mu bari ku isonga harimo: Audace Musoni, Fidele Nshimiye na Alphonsine Musabyemariya (Murababona ku mafoto hejuru aha uhereye ibumoso ugana iburyo) amahugurwa n’ ubufatanye byabo byabagejeje ku rundi rwego biyandikisha nk’ umuryango udaharanira inyungu bahabwa icyangombwa cyemewe na Guvernement y’ u Rwanda.

Audace Musoni, Fidele Nshimiye, Alphonsine Musabyemariyam, Jean Paul Ndemeye

Twahisemo gushinga umuryango utagengwa na leta kugira ngo dukore ibikorwa byacu mu buryo burambye

Umuryango wacu kuwita “Youth Led Musical Therapy” noneho Jean Paul Ndameye (ifoto ye igaragara hano iburyo) akemera kuwubera umuvugizi wungirije ni igihamya cy’ uko uzakomera kandi biyemeje kuzakomeza gutanga amahugurwa ku bandi bari mu bakora mu bigo byita ku bana babana n’ ubumuga mu Rwandabiyemeje guteza imbere ikoreshwa ry’ umuziki nk’ubuvuzi.

Amakuru ashimishije rero ni ayatugezeho vuba aha y’ abafatanyabikorwa bacu ku ntambwe bateye bakayadusangiza kuko dukorana kenshi. Igitekerezo kikaba cyaravutse kuva ku munsi wa mbere twatangira amahugurwa na bo mu Rwanda mu mwaka wa 2010, birakomeza no mu yandi mahugurwa kugera mu mwaka wa 2022 aho bagiye bakora amahugurwa ku barimu bita ku bana babana n’ubumuga bagera kuri 59 baturuka mu bigo 29 byo mu Rwanda.

Mukomereze aho bafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda!