Igihe Caroline na Makeda bamaranye n’abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda.
Rwanda
- Caregivers
- Children
- Disability
- Young people
- Activities
Makeda nanjye twari mu ndege vuba aha, dukubutse mu rugendo rwamaze icyumweru mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Audace Musoni, Alphonsine Musabyemariya na Fidele Nshimiye ni abakozi bo mu Rwanda bitabiriye iyo gahunda yo gusangira ubunararibonye na Music as Therapy International, hanyuma bahugura abazahugura abandi, bakaba baragiye bahugura abandi bakozi 59 hirya no hino mu Rwanda. Badusabye kubasura kugira ngo tubafashe guteza imbere umuryango wabo mushya witwa “Youth Led Musical Therapy”, kubaherekeza gusura bimwe mu bigo bagiye batangamo amahugurwa no kubafasha mu myitozo batanga ku muziki nk’ ubuvuzi.
Mu gihe cy’ icyumweru cyuzuye Makeda nanjye twashoboye gusura imyitozo y’ yakorwaga ku muziki mu bigo bitanu bitandukanye; gushyigikira abana babana n’ ubumuga, abangavu, abana bo mu muhanda, abakoresha ibiyobyabwenge n’ abakuze bibana bonyine. Makeda yatanze inama zifatika zo guteza imbere uwo muryango mushya washinzwe naho njye nabashyigikiye mu guteza imbere ubuhanga bwabo bwo gutekereza ndetse n’ ibikorwa bishya byo guteza imbere umuziki wabo no guhugura abandi.
Ku nshuro ya gatanu y’ urugendo rwanjye mu Rwanda, nkaba narahuye bwa mbere na Alphonsine na Audace mu myaka 12 ishize byari byiza cyane kongera guhura na bo hamwe n’ izindi nshuti za kera, nkareba uburyo imyitozo yabo ya muzika yateye imbere. Nashimishijwe kandi no guhura na Fidele, Jean Paul, Ildephonse na Mechack, nka bamwe bagize ishyirahamwe. Natangajwe cyane n’ ishyaka ryabo, hamwe n’abo bahuguye, bafite bafite umwihariko w’ uko umuziki ushobora guhindura abantu batishoboye n’ abafite ibibazo bo mu Rwanda. Mu bigo byinshi twumvise ubuhamya bw’ abantu b’ ingeri zose bungukiwe n’ akazi kakozwe ‘ n ‘a abafatanyabikorwa bacu.
Rwari urugendo rwa mbere Makeda agiriye mu Rwanda, kandi ibi ni byo byatuma agira ati:
Naganiraga n’abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda nkoresheje imeri, WhatsApp na Zoom twandikirana imyaka yari ishize ari myinshi ariko nari ntaragera mu Rwanda, ngarutse kuri uru rugendo byarasnhimishije cyane kugira amahirwe yo guhura n’ abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda imbonankubone no kumenyana na bo. Twakiriwe neza na buri wese muri santere eshanu twasuye: Centre Urugwiro, Centre y’urubyiruko ya Rusizi (YEGO), Centre ya Alivera, Inganzo Network, n’ abagize itsinda Ruhuka Mubyeyi. Biratangaje kumva ko izi centre 5 zahaye amahirwe abana barenga 820, urubyiruko ndetse n’ abakuze bagahabwa amahugurwa k’ umuziki nk’ ubuvuzi.
Mu gihe twari mu Rwanda, nahise mbona uburyo umuco ukungahaye mu muziki, birumvikana ko gukoresha umuziki nk’ ubuvuzi byinjijwe mu bigo twasuye. Kureba amasomo y’ umuziki no kubona abagenerwabikorwa wabonaga bishimye cyane kimwe n’ abakora umwuga wo kwita ku bantu bishimira gukoresha umuziki byari byiza cyane. Nishimiye kandi kubyina ku mbyino zose, kuririmba no kwitabira ibikorwa bya muzika.
Amahugurwa y’inyongera ku batoza b’u Rwanda n’ibiganiro byibanze ku ishyirahamwe ryabo rishya, YLMT, byagenze neza cyane. Jye na Caroline twashoboye gusangira ubunararibonye n’ ibitekerezo byinshi bishya. Ariko imyigire yagiye munzira zombi kuko twari twarigeze no gusobanukirwa byimbitse ku bibazo bimwe na bimwe by’ imibereho cyane cyane ku rubyiruko n’ ibikenewe mu gushinga ishyirahamwe rishya mu Rwanda. Abafatanyabikorwa bacu muri YLMT bashishikajwe cyane n’ akazi kabo numuziki kandi ntegereje kureba YLMT ikura mu Rwanda!
Ndashaka kuvuga kandi ko Caroline yari inshuti nziza y’urugendo, kandi nashimye cyane igihe Caroline yafataga iyambere asuhuza abantu mururimi rwaho, rw’ ikinyarwanda. Nubwo uru rugendo rwabaye icyumweru cy’akazi kenshi, nasangiye ibihe byiza, kumwenyura no guseka n’ abantu benshi. Ndizera ko umunsi umwe nshobora guzasubira mu Rwanda. Ariko kugeza ubu, Abafatanyabikorwa bacu babaye aba mbere mu kuyobora ibikorwa byabo bya muzika mu gihugu cyabo.
Ku munsi wanyuma wacu i Kamembe, Makeda na njye, hamwe na Youth Led Musical Therapy bose bagize ifunguro rya saa sita ryiza ku nkombe z’ ikiyaga cyiza cya Kivu mu gihe kagoma yatuzengurukaga, hamwe no guhanahana impano.
Twashimye cyane uko umuryango Rwanda Action watwakiriye icyumweru cyose. By’umwihariko, Janys Watson, umuyobozi mukuru w’uwo muryango, ndetse yadutije imyenda iminsi mike kugeza umunsi ibikapu byacu byatugeragaho (!), Na Patrick Kalisa wadusubije i Kigali, aho twabonye inkende ku nkombe z’umuhanda aho twanyuze mu ishyamba ryiza rya Nyungwe.
Navuye mu Rwanda nyuma y’ icyumweru cy’ izuba, kwakirwa neza, ibyiza nyaburanga no guseka, kandi ntegereje kumva intambwe ikurikira ya Youth Led Musical Therapy.
Caroline
Ufite intumbero yo gutangira gukoresha umuziki mu kigo cyawe mu Rwanda?
Uzaterere akajisho ku nyandiko y’ abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda (Kinyarwanda cyangwa Icyongereza) itanga amakuru menshi ku byerekeye imyitozo ya muziki batanga n’ aho babarizwa. Ushobora Kwegera Audace, Fidele na Alphonsine kugirango urebe uko bagufasha gutangira gukoresha umuziki no kuwugeza mu kigo ukoreramo mu Rwanda.
Related projects
-
Support Visit: Youth Led Musical Therapy (Rusizi) 2023
Rwanda
- Children
- Disability
- Young people
-
Locally-led training: Rusizi 2021
Rwanda
- Children
- Disability
- Young people